in

Neymar yongeye gushimisha bikomeye abakunzi b’Ikipe ya PSG.

Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint-Germain, Neymar Jr yongeye gushimisha bikomeye abakunzi biyi kipe nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itatu azageza muri 2025.

Neymar yongereye amasezerano y’imyaka itatu akinira Paris Saint-Germain aho azajya ahembwa miliyoni 26$ ku mwaka kugeza shampiyona ya 2024/25 irangiye.

Uyu musore umaze imyaka ine mu Bufaransa akinira PSG, yayigezemo avuye muri Barcelone aho kugeza ubu ariwe mukinnyi uhenze mu mateka y’Isi kuko yaguzwe miliyoni 222 z’ama-euro, asaga miliyari 222 Frw.

Neymar yegukanye ibikombe bitandukanye by’igihugu kuva yagera mu Bufaransa, ariko icya Champions League iyi kipe ishaka ntarabasha kucyegukana nubwo yageze ku mukino wa nyuma inshuro imwe, indi ikaviramo muri ½.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cyore: inkweto zidasanzwe zifite amaso n’ubwenge zizajya zifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona zikomeje guca ibintu.

Umwe mu ba producer bakomeye mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we w’umunyamahanga.