in

Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yamanitse amaboko nyuma yo kwandagazwa na mukeba w’ayo atangira kuzana urwitwazo

Ku munsi w’ejo hashije nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na mukeba w’ayo umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette, yavuze ko bamaze kuva ku Gikombe ca Shampiyona akimara kubona ko arushwa amanota 13.

Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo gutsindwa na mukeba APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Yagize ati “Dushobora kuvuga ko byarangiye ku bijyanye no kwegukana Igikombe cya Shampiyona ariko tuzakomeza guhatana mu cy’Amahoro.”

Yakomeje avuga ko kuba baratsinzwe harimo kuba barabuze abakinnyi benshi barimo kapiteni Rwatubyaye, Ojera wakoresheje penaliti ebyiri ku mukino wa super cup.”

Yakomeje avuga ko imbaraga agiye kuzishyira ku gikombe cy’Amahoro kigeze muri ½.

Src: IGIHE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuzamu wa Rayon Sport yazanye anakoresha ibisa nk’amarozi ku mukino bakinnyemo na Apr Fc ariko biramupfubana -AMAFOTO

The Ben yishyuriye abanyeshuri 280 ubwisungane mu kwivuza (Mituweli)