in

The Ben yishyuriye abanyeshuri 280 ubwisungane mu kwivuza (Mituweli)

Ku mugoroba wo ku wa 6 w’iki cyumweru, The Ben aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamella ndetse na Muyoboke Alex ureberera inyungu z’abahanzi, yasuye ikigo cy’amashuri giherereye mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Byimana, kitwa Bright Future Academy .

Ubwo The Ben yageraga muri iki kigo, yataramiwe n’abanyeshuri, baraganira, ndetse abagira inama zitandukanye zabafasha kuzabaho neza ahazaza.

The Ben kandi yemeye kwishyurira abana 280 biga muri iki kigo, ubwisungane mu kwivuza ndetse agenera inkunga ya Million 5 iki kigo cya Bright Future Academy.

Bright Future Academy ni ishuri ryigenga riherereye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango. Rifite icyiciro cy’abanza n’incuke.

Rifasha abana bo mu miryango ikennye n’abahoze ku muhanda ariko rikigamo n’abo mu miryango ishobora kubishyurira. Ryatangiye nyuma ya Covid-19 mu 2021, kuri ubu rikaba rimaze kugira abanyeshuri 286.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yamanitse amaboko nyuma yo kwandagazwa na mukeba w’ayo atangira kuzana urwitwazo

Ikipe ya Dynamo BBC na Federasiyo ya Basketball mu Burundi zafatiwe ibihano bikakaye nyuma y’aho abakinnyi b’iyi kipe banze gukina bambaye ‘Visit Rwanda’