in

Umuzamu wa Rayon Sport yazanye anakoresha ibisa nk’amarozi ku mukino bakinnyemo na Apr Fc ariko biramupfubana -AMAFOTO

Mu mukino wabaye ku munsi wo kuwa 6 tariki ya 9 Werurwe 2024 , wahuzaga ikipe ya Apr Fc ndetse na Rayon Sport, Umuzamu wa Rayon Sport yakoresheje ibyafashwe nk’amarozi ariko ntibyakora kuko umukino warangiye Apr fc itsinze Rayon Sport 2 :0.

Byatangiye ubwo uyu muzamu w’Umunya-Sénégal Khadim Ndiaye yasohokaga mu modoka , ku isaha ya Saa munani Rayon Sport ubwo yageraga kuri stade ya Kigali Pele Stadium.

Uyu munyezamu yabanje gufungura icupa rimwe ry’ibisukika bitari amazi ariko bigaragara nk’ibirenduka, maze arijugunya imbere y’umuryango w’imodoka yazanye Ikipe, ararikandagira birameneka bitembera munsi y’imodoka.

Arangije kubikandagira yatambutse ari na ko afungura irindi cupa na none arijugunya imbere y’umuryango w’urwambariro ararikandagira, abari mu rwambariro barikanga bigirayo ngo bitabatarukira.

Yakomeje kujugunya irindi cupa mu muryango w’urwambariro, nyuma akomeza ajya mu rwambariro mu gice cy’iburyo gisanzwe gikoreshwa n’ikipe yakiriye umukino.

Ubwo amakipe yasohokaga agiye kwishyushya, kubera ko Rayon Sports yari yatinze kugera ku kibuga ni na yo yasohotse nyuma. Umunyezamu Khadime yasohotse amena bya bisukika mu nzira yanyuzemo mu rwambariro, akomeza hanze agana mu kibuga.

Ubwo yabimenaga, yanyuze ku Mutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger Christian ndetse n’abakobwa bari bashinzwe gahunda bose baramureba ubona ko batunguwe.

Yakomeje mu kibuga ubwo amakipe yombi yari ari kwishyushya, ajya mu ruziga rw’ikibuga hagati abimenamo asigamo icupa, asubira kwishyushya.

Muri uku kwishyushya, Ndiaye yabanje kuzenguruka urubuga rw’amahina abona gukomeza gusama imipira nk’ibisanzwe.

Ubwo amakipe yombi yageraga mu kibuga arangije gusuhuzanya ndetse no kwifotoza, Umunyezamu Khadime yahagaze imbere y’abasifuzi ku murongo ugabanyamo ikibuga kabiri maze afata rimwe mu macupa yarimo bya bisukika ayasuka ayizengurutsaho.

Nyuma gato yazaniwe andi macupa abiri na mugenzi we Hategekimana Bonheur wabanje ku ntebe y’abasimbura ndetse bagirana ikiganiro kigufi mbere y’uko ajya mu izamu rye.

Khadime yakomeje agana ku izamu ryo ku ruhande rw’amarembo magari ya Kigali Pelé Stadium, mu gihe amakipe yari amaze gufata imyanya.

Yahagaze iruhande rw’izamu na none afata rimwe mu macupa yari afite arunama asuka yizengurutsa. Ibi yabikoraga ari na ko Umusifuzi wa mbere wo ku ruhande Ishimwe Didier yagenzuraga bwa nyuma niba inshundura ziteguye neza kwakira umukino w’ibihangange bya ruhago Nyarwanda.

Iyi mihango ya Khadime Ndiaye ntacyo yamufashije kuko uyu mukino APR FC yawutsinze ku bitego 2-0 bya Myugariro Niyigena Clement na Niyibizi Ramadhan.

Ibi byatumye Rayon Sports ya kabiri irushwa na APR FC ya mbere amanota 13 mu gihe hasigaye imikino 16 ngo Shapiyona igere ku musozo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kubuza Dynamo BBC kwambara ‘Vist Rwanda’ bikayiviramo guterwa mpaga, bamwe mu bakozi ba Federasiyo ya Basketball mu Burundi batangiye kwegura

Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yamanitse amaboko nyuma yo kwandagazwa na mukeba w’ayo atangira kuzana urwitwazo