in

Umutoza Haringingo Francis wa Rayon Sports yamaganiye kure Mbirizi Eric wamugiriye inama itangaje izamufasha gutsinda APR FC

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Mbirizi Eric yabwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko akwiye kuzamuha umwanya wo kubanza mu kibuga ku mukino bafitanye na APR FC ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023.

Uyu mukinnyi wo hagati wari umaranye igihe imvune, amaze iminsi asubukuye imyitozo akaba ari nayo mpamvu nyamukuru yifuza ko bazamuha umwanya akabafasha gutsinda mucyeba.

Mbirizi Eric yabwiye Haringingo Francis Christian ko yumva afite imbaraga ku buryo namuha umwanya azabasha gufasha iyi kipe mu kibuga hagati akabuza abakinnyi ba APR FC gukina bisanzuye, ibi bikazatuma Rayon Sports ibyungukiramo ikabona intsinzi.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko umutoza Haringingo Francis Christian atazamuha umwanya kuko yari amaze iminsi adakina bityo akaba atahita amugarura mu kibuga ku mukino w’ishiraniro.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 21 Mata 2019, icyo gihe yayitsinze igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa nyuma gitsinzwe na Michael Sarpong kuri penaliti nyuma y’ikosa Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC yakoreye kuri Mugisha Gilbert wari mu rubuga rw’amahina.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Essomba Onana ushinjwa ubugambanyi n’abafana ba Rayon Sports yahishuye umubare w’ibitego azinjiza mu izamu rya APR FC

Bizu yanyuma ivanze n’amarira Sibomana Patrick papy yahawe n’umugore mbere yuko afata indege -Videwo