in ,

Umutoza Antonio Conte ararira ayo kwarika kubera ibintu Chelsea yamukoreye

Kuri ubu ikipe ya Chelsea nti merewe neza nabusa uretse kuba idahagaze neza ku rutonde rwa Championnat ya Premier League (iri ku mwanya wa munani), umutoza wayo Antonio Conte nawe ntiyishimiye ibyo bamukoreye.

Résultat de recherche d'images

Nkuko amakuru yegob.rw ikesha ikinyamakuru times abavuga ngo Antonio Conte ntiyishimiye abakinnyi yaguriwe muri Mercato ishize aho bivugwa ko hari abakinnyi baguzwe atagishijwe inama. Abo bakinnyi akaba ari David Luiz wavuye muri PSG, Michy Batshuayi wavuye mu ikipe ya Marseille ndetse na Marcos Alsonso abo bose bakaba batari gutanga umusaruro bari batezweho.

Ku bw’izo mpamvu rero Antonio Conte akaba yasabye umuherwe wa Chelsea, Roman Abramovic kumutegurira amafaranga azagura abakinnyi b’abahanga mu kwezi kwa mbere.

Bikaba bivugwa ko bakinnyi Nemanja Matic, Oscar, Branislav Ivanovic, Gary Cahill na Cesc Fàbregas ngo Conte yasanze barashizemo umunyu ku buryo nta musaruro akibatezeho ku bw’izo mpamvu rero bakaba bashobora kugirishwa vubaha naho ku bijyanye no kugura Conte ngo arfuza kuba yabona Cavani ndetse na Pastore bakinira PSG.

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Usengimana Faustin yabwiye umukinzi we, Daniella yatuma umuntu wese yifuza gukundwa

Mukunzi Yannick n’umukunzi we Joy baba bibarutse imfura yabo mu ibanga rikomeye