in

Umusore yishe nyina w’imyaka 50 akoresheje isuka

Umusore witwa Benon Tumwesigye ufite nyina w’umunyarwandakazi w’imyaka 50 witwa Provia Busingye   wari utuye mu Burengerazuba bw’Igihugu cya Uganda ,mu Ntara ya Kabale  ,mu mujyi wa Katuna yamwishe amushinja guterekera ku mwana we wari utaravuka bigatuma avuka yapfuye.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda , ivuga ko uyu musore umufasha we yibarutse ku cyumweru umwana upfuye ,bituma atangira gushinja nyina umubyara kuba yarakoreye imigenzo ya gipfumu ku mwana we utari wakavuka bigatuma avuka yapfuye.

Ngo ibi byatumye ku itariki 6 Gashyantare 2023 ,ahagana ku isaha ya saa munani z’amanwa ,uyu musore yivugana nyina w’imyaka 50 akoreshe isuka , ndetse amakuru akavuga ko uyu mubyeyi yishwe yiteguraga kuza gushyingura umwuzukuru we mu Rwanda.

Umubiri wa nyakwigendera ukaba warahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabale , mu gihe umusore afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Katuna.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buratabaza bikomeye nyuma y’umukozi wa APR FC ukomeje guhamagara cyane abakinnyi bayo

Abakinnyi ba Rayon sport bakomeje kugaragaza ubusinzi n’ubusambanyi bukabije, bigatuma batsindwa mu kibuga