in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buratabaza bikomeye nyuma y’umukozi wa APR FC ukomeje guhamagara cyane abakinnyi bayo

Umukino urahuza ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC watangiye gushyuha nyuma y’umukozi wa APR FC ukomeje guhamagara cyane abakinnyi ba Rayon Sports.

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, ikipe zikomeye hano mu Rwanda APR FC ndetse na Rayon Sports zirahura mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino uvugisha benshi cyane hanze y’ikibuga watangiye gushyuha cyane nubwo hakibura iminsi itarenze itanu kugirango uyu mukino ube watangira. Abakinnyi b’amakipe yombi bakomeje kwitegura cyane ari nako bakora imyitozo kabiri ku munsi kugirango bongerere imbaraga abakinnyi ndetse n’amayeri bagomba gukoresha kuri uyu mukino.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko umukozi wa APR FC Mupenzi Etoó akomeje guhamagara abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports abemerera amafaranga ndetse no kuzabagura mu minsi iza kugirango kuri uyu mukino bazakoreshe imbaraga nke ikipe ya APR FC ibashe kubona aya manota 3 mu buryo buyoroheye cyane.

Ibi byatangiye kuzamuka cyane nubwo abyumva benshi bemeza ko ikipe ya Rayon Sports irimo gutabaza ari ukugirango babone impamvu mu gihe batsinzwe bazabe bafite ibyo bitwaza usibye ko iki kintu APR FC nubundi bikomeza guvugwa ko isanzwe ibikora ari nayo mpamvu abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda batajya bemera ibikombe iyi kipe imaze igihe itwara.

APR FC n’ikipe ya Rayon Sports uzabera kuri Sitade mpuzamahanga y’i Huye mu karere ka Huye nubwo byitezwe ko uyu mukino ushobora kuyabona abantu benshi cyane kubera ko iri mu Ntara.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kuri buri muntu wese ukoresha WhatsApp

Umusore yishe nyina w’imyaka 50 akoresheje isuka