in ,

Abakinnyi ba Rayon sport bakomeje kugaragaza ubusinzi n’ubusambanyi bukabije, bigatuma batsindwa mu kibuga

Rayon Sports ikomerewe n'ukwezi kwa kabiri

Nkuko bigaragara ko ekipe ya Rayon sport iri gutsindwa mu kibuga, igatsindwa n’amakipe yar’asanzwe Ari munsi yayo, hagaragaye impamvu zituma iyi ekipe itagaragaza umusaruro nk’ubusinzi ndetse n’ubusambanyi bikabije

Biragaragazwa n’abanyamakuru b’abasesenguzi bagereranya ekipe ya Apr fc na Rayon sport, bakavugako impamvu Apr fc iri kwitwara neza, Ari uko ifite ubuyobozi bwiza kandi buyireberera uko bikwiye bigatuma abakinnyi ba Apr fc batitwara uko bishakiye

Bagakoza berekana ko nubwo hari ibikwiye kubazwa ubuyobozi bw’ekipe hari n’ibikwiye kubazwa abakinnyi mur rusange

Umunyamakuru umwe yagize ati” hari umufana usanzwe wanyandikiye saa kumi za mugitondo, ambwira ukuntu araranye mu kabari n’umukinnyi wa Rayon sport witwa Andre willy esombe onana uzwi nka Onana w’umwataka Kandi akavugako baraye mu kabari Kandi ejo hari umukino, umunyamakuru amusaba n’amafoto arayamwereka bityo hakibazwa umusaruro yatanga muri uwo mukino

Perezida wa ekipe Gasogi uzwi nka Knc nawe aza ahamya ibyo abona kuri ekipe ya Rayon sport agira ati” ntakuntu umuntu yajya mu kibuga afite isinzwe (hung over) y’inzoga n’igitsina ngo atange umusaruro

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yishe nyina w’imyaka 50 akoresheje isuka

Bagiye kwiba basinzirira ku muryango w’inzu