in

Umusore yahagaritse ubukwe nyuma yo gusabwa inkwano y’umurengera(video)

Umusore wo muri Nigeria yahagaritse ubukwe nyuma yo gusabwa numuryango wumugore we inkwano z’umurengera.

Bivugwa ko umukwe yaretse imihango yo gushyingirwa maze asohoka hanze aho yumvaga bagerageza kumwaka inkwano nyinshi. Bivugwa ko uyu muryango wari watanze urutonde rw’ibintu byagaciro gakomeye bifuza ko umusore atanga ku mugeni wabo.

Muri videwo yashyizwe ku rubuga rwa interineti, umunyamakuru wagiye atangaza iki gikorwa, yavuze uburyo umuryango w’umugeni wavuze ko ibyo kurya by’ibirungo n’ibinyobwa bya malt byatanzwe bidahagije kandi byasabye ko umusore atanga ibindi byinshi.

Ibi bigaragara ko byarakaje umukwe waje gusohoka arigendera maze umuryango we nawe ugenda umukurikura buhoro buhoro.

Abitabiriye umuhango wo gusezerana baguye mu rujijo igihe ibi byabaga kuko umusore yari amaze kubenga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Nzabyara abana 2” Eric Semuhungu yatanze igisubizo ku bamwibazaho bumva ko agiye guca umuryango

Ese koko mu masohoro habamo Vitamin?, Ese niba zibamo ni zihangahe?