in

Umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports yahamije ko atazongera kunywa inzoga nyuma yo gushyirwaho igitutu gikomeye n’itangazamakuru

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Raphael Osaluwe Olise ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports yahamije ko atazongera kunywa inzoga.

Muri iki cyumweru nibwo abanyamakuru ba Radio 10 mu kiganiro Urukiko rw’Imikino batangaje ko muri Rayon Sports hari abakinnyi bazahajwe n’imyitwarire mibi hanze y’ikibuga irimo ubusinzi bukabije.

Mu bakinnyi bagarutsweho barimo Raphael Osaluwe Olise, nyuma y’uko uyu mukinnyi amakosa ye agiye hanze yahise afata icyemezo cyo guhagarika kunywa inzoga.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Raphael Osaluwe Olise yagiranye ibiganiro n’umutoza Haringingo Francis Christian amwizeza ko yavuye ku nzoga ndetse ko icyo ashyizeho umutima ari ugukina agatanga umusaruro ushimishije.

Raphael Osaluwe Olise yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye mu ikipe ya Bugesera FC, yari amaze igihe yaravunitse ariko yamaze gukira nta gihindutse ku munsi wa 18 wa shampiyona azabanza mu kibuga.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Coach Gael na Bruce Melodie bagiye kubaka inzu i Kigali y’akataraboneka y’imyidagaduro yunganira BK Arena – AMAFOTO

Nyuma y’impaka zikomeye, Heritier Luvumbu yirekuye avuga rutahizamu w’umuhanga ukwiye kuzajya abanza mu kibuga hagati ya Joachiam Ojera na Essomba Onana