in

Nyuma y’impaka zikomeye, Heritier Luvumbu yirekuye avuga rutahizamu w’umuhanga ukwiye kuzajya abanza mu kibuga hagati ya Joachiam Ojera na Essomba Onana

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga yabwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko Essomba Leandre Willy Onana ukomoka muri Cameroon arusha ubuhanga Joachiam Ojera ukomoka muri Uganda.

Iyi kipe iri kwitegura umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho izaba yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade y’i Muhanga.

Umukinnyi Essomba Leandre Willy Onana ari kwitwara neza ndetse na Joachiam Ojera ari kwitwara neza, benshi mu bakinnyi bakaba bakomeje kwibaza uzajya abanzamo bigendanye n’uko bakina imyanya imwe.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Heritier Luvumbu Nzinga yatangariye ubuhanga bwa Essomba Leandre Willy Onana akaba yabwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko arusha Joachiam Ojera umaze igihe gito ageze muri Rayon Sports.

Kuva Heritier Luvumbu Nzinga yagera muri Rayon Sports ni umwe mu bakinnyi bitezweho ibitangaza ku buryo hari bamwe mu bafana batangiye gusaba umutoza Haringingo Francis Christian kuzamuha igitambaro cy’Ubukapiteni mu gihe Rwatubyaye Abdul atari yagaruka neza ngo yongere kubanza mu kibuga nyuma y’imvune ikomeye yagize mu mwaka ushize.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports yahamije ko atazongera kunywa inzoga nyuma yo gushyirwaho igitutu gikomeye n’itangazamakuru

Isingizwe Sabine witabiriye Miss Rwanda 2022 ari mu gahinda