Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie afatanyije n’umujyanama we Coach Gael batangiye umushinga wo kubaka igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro ‘Blue Sky Park Arena’ ku gisenge cy’inyubako ya CHIC.
Iyi nyubako izaba ishobora kuberamo ibitaramo n’ibirori bitandukanye, ikagira ibibuga by’imikino nka ‘Mini Football, Basketball’ ikajya inakorerwamo siporo ngororamubiri ‘Gym’.
Amakuru avuga ko uyu mushinga wo kubaka iyi nyubako ushobora gutwara arenga miliyoni zirenga 700Frw .
