imikino
Umukinnyi w’ikipe ya Marseille yibasiye bikomeye Neymar amwita umwanda.

Kuri uyu wa gatatu, amakimbirane hagati ya myugariro wa Marseille, Alvaro Gonzalez na Neymar ukinira ikipe PSG yarakomeje, aho umunya Espagne yise Umunyaburezili “umwanda” kuri Twitter nyuma y’igihe batavuga rumwe iyo bahuriye mu kibuga.
Neymar na Gonzalez bafite amateka akomoka ku byabaye mu mukino wabaye muri Nzeri, aho Neymar atari yorohewe kubera gukubita Gonzalez mu mutwe nyuma y’umukino wabahuzaga.
Nyuma y’umukino, Neymar yashinje Umunya Espagne ko yamuvuzeho ivangura rishingiye ku ruhu. Hagati aho, Gonzalez yahakanye ibyo Neymar yavuze, avuga ko Neymar yari akeneye “kwiga uburyo bwo gutsindwa no kubyemera mu kibuga.”
Nyuma y’iperereza, federasiyo y’Ubufaransa yatangaje ko yaba Neymar cyangwa Gonzalez batazahanwa kuri iki kibazo.Kuri uyu wa gatatu, aba bakinnyi bombi bongeye guhangana mu kibuga, aho umukino warangiye PSG itsinze Marseille ibitego 2-1,muri uyu mukino Gonzalez yangije Neymar inshuro nyinshi mu kibuga harimo n’uburyo yamukoze mu maso.
Nyuma y’mukino, Neymar yaboneyeho umwanya wo gushakisha Gonzalez kuri Twitter,ahita ushyiraho ifoto.
Gonzalez yahise asubiza vuba, agira ati: “Ababyeyi banjye bahoraga banyigisha gukuramo imyanda. Genda OM duhangana buri gihe”
-
inyigisho18 hours ago
Bimwe mu bintu bibi umukunzi wawe ashobora kugukorera ukababara cyane kurusha kumufata aguca inyuma.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Ndimbati bamuguyeho atetse igikoma kubera gahunda ya Guma mu Rugo |Asekeje abantu imbavu zirashya(VIDEO)
-
Imyidagaduro20 hours ago
Miss Vanessa ati « nakorewe mu ijuru nteranyirizwa muri Afurika »
-
Imyidagaduro22 hours ago
Yolo The Queen yagiriye inama abasore bakururwa n’imiterere y’abakobwa ku mbuga nkoranyambaga
-
Imyidagaduro15 hours ago
Miss Jordan Mushambokazi mu munyenga w’urukundo n’umusore bitegura kurushinga
-
Imyidagaduro20 hours ago
Kechapu wo muri Bamenya yerekanye imodoka ihenze asigaye agendamo|Yavuze icyo akundira ShaddyBoo |yakebuye ba SlayQueen (VIDEO)
-
Hanze21 hours ago
Zari Hassan yacyuriye Tanasha Donna ko inzara ariyo yamukuye iwe ikamujyana kwa Diamond Platnumz
-
Izindi nkuru8 hours ago
Umugore wakundanye na Barack Obama akaza kumubenga akomeje kwicuza.