in

Miss Mutesi Jolly yateje impaka zikomeye nyuma yo gutangaza ko Bridal shower yakorerwa n’abasore.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016,yateye benshi kujya impaka ndende nyuma yo kwibaza impamvu abasore badakorerwa ibirori bya Bridal Shower bikorerwa abakobwa bagiye kurushinga.

Ubusanzwe ibi birori bikorerwa abakobwa bagiye kurushinga aho bivugwa ko abagore bamaze igihe bubatse babagira inama y’uko zubakwa bakanasezera kuri bagenzi babo baba basize mu bukumi, abasore bo ntabwo ibirori nk’iki bijya bibaho.

Mutesi Jolly yanditse kuri Twitter yibaza impamvu ibirori nk’ibi bitajya bikorerwa abasore kandi nabo baba bakeneye impanuro ziturutse ku bagabo bamaze igihe bubatse.

https://www.instagram.com/p/CJ_dHvKrzRd/?igshid=6fjb18icq6cj

Ati “Inshuti yanjye yantumiye mu birori bizaba ubwo ingamba zo kwirinda COVID-19 zizaba bya mbere yo kurushinga ubwo ba nyirasenge n’ababyeyi baza bakamugira inama z’uko yazaba umugore mwiza. Ariko, ikibazo cyanjye ni iki twajya tugira ibirori nk’ibi by’abagabo benshi bagira inama abahungu uko zubakwa n’uko bagomba kuzuza inshingano nk’abagabo mu gihe barushinze.

Abantu benshi batanze ibitekerezo bamwe bagaragaza ko n’ubundi ibirori nk’ibi ntacyo bimaze, abandi bavuga ko bifite akamaro ku muntu ugiye kurushinga.

Nka Habimana Jean Pierre yagize ati “Ntabwo ndamenya neza niba kuba ingo ziri gusenyuka ariko hari uruhande rutize neza. Ariko utigiye mu muryango; ku ishuri, kwa Padiri, Pasiteri na Shehe ndetse n’umurenge, ikibazo cyashakirwa ahandi hatari muri bridal shower hari indi mpamvu itazwi.”

Shakespeare Fidele ati “Ubundi uburere buruta ubuvuke, ntabwo umunsi umwe wahindura muntu ndakurahiye!

Jean Marie Sibo ati “Ahubwo se ubona bridal shower yarafashije iki umuryango nyarwanda? Sinzi ibivugirwamo ariko gake nabajije, numvise hibandwa ku ngingo yo mu buriri. Nemera ko ari ingingo ikomeye ariko uburindagire ntibuzatuma ingo ziramba. Banza wite kuri icyo uzaba ugobotse u Rwanda.”

Vicento we yavuze ko atari ngombwa kuko n’abakuru batigeze babijyamo bubatse zigakomera, ati “Ariko mwagiye mureka, ba mama na ba data ntibasazanye neza? Izo bridal shower n’ibindi bitampaye agaciro byaturutse he? Ahubwo se aho byaziye ko mbona aribwo gatanya ziyongereye? Urugo n’ishuri umuntu yiga arugezemo kandi arinda asaza atararisoza ibaze kugirwa inama n’uwananiwe urwe!”

Imenagitero ati “Igitekerezo cyiza, gusa ibyo biganiro birasanzwe pe. Uzikoze mu kabari wumve, abahungu baba bari kwigishwa kuzaba abagabo buzuza inshingano z’urugo rwose. Ahubwo mwe nimufate neza ibyo mwigishwa.”

Mihigo Butera Alex we yavuze ko impamvu abakobwa bakorerwa ibirori nk’ibi ari uko bakabya cyane.

Rutayisire we yemeza ko bibaye nta kibazo cyaba kirimo, kuko byaba biri mu nyungu zo kubaka umuryango mwiza.

Ati “Ku muhungu bibaye ntacyo byakwangiza. Icyakosorwa hombi tukinjira mu buringanire n’ubwuzuzanye, ni ukwibukako uwarezwe neza, inama nziza aba atarazikuye mu kuvangura igitsinagabo n’igitsinagore. Bridal shower hagombye kubaho inama z’impande zombi za ba nyirasenge na ba se wabo n’abandi.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’ikipe ya Marseille yibasiye bikomeye Neymar amwita umwanda.

Ubuhamya: Ngiyi impamvu abagore batajya banga kuryamana n’abapasiteri