in

NdabikunzeNdabikunze

Umukobwa mwiza ukunda Confy yatunguwe nuko Confy yamusanze mu rugo amuzaniye impano (video)

Umuhanzi Confy yatunguye umukobwa witwa Ruth Charlie Umutesi umukunda. Ibi byabaye mu kiganiro The Meet Up gica kuri KC2.

Nkuko amashusho dukesha KC2 abigaragaza, umunyamakuru wa KC2 yabanje kwinjira mu rugo iwabo kwa Ruth maze ahageze abanza kuganiriza Ruth amubaza amakuru ye nuko ubuzima bumeze. Yakomeje amubaza ku bijyanye no gufana no gukunda Confy maze Ruth amubwira ko akunda Confy cyane ahanini kubera ubutumwa anyuza mu ndirimbo ze. Ruth yavuze ko guhura na Confy kuri we zaba ari inzozi dore ko yanavugaga ko nta hantu yumva bahurira.

Akimara kuvuga gutya haciyemo umwanya maze Ruth afatanya n’umunyamakuru wa KC2 kubyina indirimbo Polepole ya Confy maze bakirimo kubyina Confy ahita yinjira muri salon kwa Ruth. Ruth amukubise amaso abura aho akwirwa kubera ibyishimo. Confy yari yamuzaniye impano ya Coffee n’ama cakes maze ahita ayamuha ndetse hari n’indi mpano y’agashenete yari yamuteguriye nako arakamwambika. Ruth na Confy bafatanyije kubyina indirimbo Polepole ya Confy.

Igihe cyageze maze Ruth na Confy baraganira byimbitse maze Ruth agira ibibazo abaza Confy. Kimwe mu bibazo Ruth yabajije Confy ni ukuba yaba afite umukunzi ahanini bigendeye n’umubano we abantu bagiye babona afitanye na Miss Umukundwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. Confy yavuze ko we na Miss Umukundwa ari aba best friends (inshuti bisanzwe).

Confy yabajije Ruth bimwe mu bintu yaba akunda gukora maze amubwira ko kimwe mu byo akunda ari ukwerekana imideli (modelling). Ruth yanafashe umwanya yereka Confy uko yiyerekana mu mideli.

Mu gusoza surprise yari yateguwe naKC2 ku bufatanye n’ababyeyi ba Charlie Ruth ndetse na Confy, umunyamakuru wa KC2 yashimiye by’umwihariko ababyeyi ba Ruth babahaye umwanya kugirango Ruth ahure na Confy akunda ndetse anafana kuva kera.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by Kigali Channel 2 (@kc2_online)

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe yagaragaje imbaraga zidasanzwe zatunguye abantu (Video)

Umukinnyi ukuze mu mateka y’umupira w’amaguru yasinyiye ikipe nshya ku myaka 54 y’amavuko