in

Umukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoze ubukwe n’umukunzi we

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’intoki (Basketball) akaba n’umukinnyi wa REG BBC, Shyaka Olivier yakoze ubukwe n’umukunzi.

Shyaka Olivier yasezeranye na Isaro Amanda bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu minsi yashize, ubukwe nyirizina bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ubukwe bwabo bombi bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 aho wabanjirijwe n’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana muri Cela Chapel. Ni mu gihe ibindi birori byakomereje muri Olympic Hotel Kimironko aho biyakiriye.

Shyaka na Amanda bakoze ubukwe nyuma y’uko mu mpera za Mutarama 2022 yari yamwambitse impeta ya fiançailles.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuzima bwa Diamond Platnumz buramuhangayikishije

APR FC ndetse na Rayon Sports ziri mu byishimo birenze ukwemera nyuma yaho FERWAFA ikoze ibyo zifuzaga