in

APR FC ndetse na Rayon Sports ziri mu byishimo birenze ukwemera nyuma yaho FERWAFA ikoze ibyo zifuzaga

Ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe ya Rayon Sports zose z’abari n’abategarugori ziri myubyishimo nyuma yaho FERWAFA yemeje ko igiye kongera umubare w’ikipe zikina icyiciro cya mbere.

Uyu mwaka ikipe ya APR FC n’ikipe ya Rayon Sports zigiye gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma y’igihe kinini nta kipe ikomeye muri izi idafite ikipe y’abagore mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri.

Aya makipe yombi yazanye izi kipe mu buryo bwo kuzuza ibyo ishyirahamwe ry’umupira w’amagura muri Afurika CAF ivuga ko nta kipe izajya ikina imikino nyafurika idafite ikipe y’abari n’abategarugori.

APR FC na Rayon Sports zirarangira shampiyona uyu mwaka w’imikino ariko zitangirire mu cyiciro cya kabiri gusa hari amahirwe menshi yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere kubera ko FERWAFA yatangaje ko uyu mwaka hazazamuka ikipe 4 kugirango bongere umubare w’amakipe akina icyiciro cya mbere.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoze ubukwe n’umukunzi we

Habuze gato ngo Kadafi Pro wo kwa Rocky Kimomo asome Fifi Raya ku ngufu (Videwo)