in

Umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports w’Umunyarwanda yagize igitekerezo cyo guhagarika umupira nyuma yo kunengwa n’Abanyamakuru ba Radio 10

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso muri Rayon Sports, Ganijuru Elie yavuze ko ashatse yahagarika umupira w’amaguru nyuma y’uko Abanyamakuru ba Radio 10 bavuze ko asigaye agira imyitwarire mibi hanze y’ikibuga.

Ku munsi w’ejo tariki 31 Mutarama 2023, nibwo mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cya Radio 10 bahishuye ko Ganijuru Elie asigaye agira imyitwarire mibi bikaba ari yo mpamvu nyamukuru yatumye urwego rwe rw’imikinire rusubira inyuma.

Mu kiganiro Ten Preview cyo mu gitondo cy’uyu munsi umunyamakuru Mucyo Antha yavuze ko Ganijuru Elie yavuze ko ashatse yahagarika umupira w’amaguru kubera ko bashyize hanze amakosa ye, ibi uyu mukinnyi akaba yarabivuze ubwo bari mu modoka bajya mu myitozo.

Ganijuru Elie yageze muri Rayon Sports avuye muri Bugesera FC mu mpeshyi y’umwaka ushize, mu ikipe ya Gikundiro yahise abona umwanya wo kubanza mu kibuga ndetse binamuhesha amahirwe yo guhamagarwa bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, gusa muri iyi minsi benshi bemeza ko urwego rwe rwasubiye hasi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru mbi kuri Kiyovu Sports ikaba nziza kuri Rayon Sports mbere y’uko bacakirana mu mukino w’ishiraniro

“Byamukoze ku mutima” The Ben yateye umukunzi we imitoma isize umunyu amarira aratakara