Umuhanzi The Ben yifurije umugore we Uwicyeza Pamella isabukuru nziza y’amavuko, amutera imitoma amuhamiriza ko yamwihebeye.
The Ben abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyura ubutumwa bumara amasaha 24 (Instagram story), yongeye gushimangira ko yihebeye bikomeye Pamella amwifuriza isabukuru nziza mu magambo asize umunyu agira ati:”Umunsi mwiza w’amavuko gutera k’umutima wanjye.”
Pamella na we amwereka ko byamukoze ku mutima ati:”Uwo dusangiye Roho.”