in

Umukecuru w’imyaka 95 akomeje guca ibintu kubera imyitozo ngororamubiri akora(VIDEO)

Umukecuru ukomoka mu gihugu cy’u Budage w’imyaka 95 y’amavuko witwa Johanna Quaas, akomeje gutangarirwa n’abatari bake kubera imyitozo ngororamubiri akora.

Uyu mukecuru ugeze mu zabukuru, akunda kugaragaza ko imyaka afite ntaho ihuriye n’imikorere y’umubiri we, ibintu akesha gukora siporo.Ati” Mu maso hanjye hagaragaza ko nshaje ariko umutima wanjye ni uwa gisore.”

Mu mashusho yashyizwe kuri Twitter kuwa 23 Ukuboza 2020, Johanna agaragara akora siporo zizwi nka “Gymnastique” aho uyikora aba asabwa gukoresha imbaraga, koroshya umubiri, kugira umuvuduko ndetse no guhinduranya imikoreshereze y’ingingo.

Ni amashusho yatumye benshi mu bakoreshe uru rubuga bacika ururondogoro, kuko uko aba agaragara n’imvi z’uruyenzi biragoranye kwizera ko yakora ibyo aba akora muri ayo mashusho.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agashya:Umusore yemeye gutanga akayabo k’amadorali kugirango bamuhindure umukobwa (AMAFOTO)

Dore zimwe mu ngingo zikomeye abakobwa bakunda kubeshya cyane iyo bazibajijweho.