in

Umuhanzi Grand P na wa mukobwa w’amataye batwitse imbuga nkoranyambaga ubwo yamwambikiraga impeta kuri televiziyo(video)

Umuhanzi w”umuherwe ariko ufite ubumuga bw’ubugufi,  Grand P yagaragaye yambika impeta umukunzi we Eudoxie Yao maze bitera benshi gucika ururondogo ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yari mu kiganiro cya WAM cyateguwe na Willy Dumbo, uyu muririmbyi w’umunya Gineya uri muri Côte d’Ivoire yapfukamye asaba uyu mukunzi we kuzamubera umugore.

Muri iki kiganiro cy’umunyamakuru Willy Dumbo, Grand P yagaragaje icyifuzo cyo gushyingiranwa na Eudoxie Yao imbere y’abantu bose barebaga Life TV.

Grand P”Uri ubuzima bwanjye. Ugomba kureka ibihe byashize, byararangiye.”

Nyuma y’aho Grand P ateye ivi,uyu mukunzi we w’umunya Cote d’Ivoire yamubwiye ko agiye kubitekerezaho, kuko atari umwizerwa kandi akaba adashaka kubana n’umugabo umuca inyuma.

Icyakora, Eudoxie Yao yemeye kwambikwa impeta y’uyu muhanzi. Hategerejwe igisubizo cye vuba aha.

https://youtu.be/NJFTJ85GZ6o

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikomeje guhangayikisha benshi

Isi yarangiritse:pasiteri usuzuma imyanya y’ibanga y’abageni benda gushyingirwa yavuze impamvu isekeje abikora