in

Isi yarangiritse:pasiteri usuzuma imyanya y’ibanga y’abageni benda gushyingirwa yavuze impamvu isekeje abikora

Pasiteri  wo muri Nigeria, yavuze impamvu yafashwe nk’itangaje ituma apimira imbere y’iteraniro ibitsina by’abakobwa basengera mu rusengero rwe mbere y’uko bashyingirwa, asobanura ko agamije kureba ko bazabyarana n’abagabo babo.

Uyu mukozi w’imana yavuze ko ibyo akora bifite akamaro kuko bizafasha aba bakobwa gufata icyemezo ku rushako rwabo.

Yagize ati ” Ibi bituma abakobwa badashaka bikarangira nta bana babyaranye n’abagabo babo. Abo nsanze batabyara, mbagira inama yo kudashaka kuko gushaka ntubyare birutwa no kwigumira iwanyu.”

Uyu mupasiteri iyo arimo gukora igenzura rye, ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko akenshi abikorera ahabona, imbere y’iteraniro. Afata igitsina cy’umukobwa wambaye imyenda, akagikandakanda, akaba yakwemeza ko uyu azabyara cyangwa atari uko bimeze, abakirisitu bose bareba.

Ku rundi ruhande ariko, hari aho aho asaba umukobwa kwiyambura akenda k’imbere bombi biherereye kugira ngo akore igenzura rye neza. Iki kizamini ni nacyo gituma Pasiteri Chinedu afata umwanzuro niba aza kwemerera umukobwa gushyingirwa.

Ababinenga bakibaza uko umupasiteri atinyuka gukorera iri suzuma ahantu hasengerwa Imana.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Grand P na wa mukobwa w’amataye batwitse imbuga nkoranyambaga ubwo yamwambikiraga impeta kuri televiziyo(video)

Birenze ukwemera/ Irebere abastar 5 mu Rwanda bafite abandi basa cyane bo hanze