Umugabo yirukanye umugore we mu kwezi kwa buki amuziza ibiryo

Umugabo wo muri Nigeria yatangaje ko yirukanye umugore we bari bamaze igihe gito barushinganye amuziza ko adashobora kumutekera amafunguro ameze neza.

Chinedu Ihekwoaba yavuze uburyo umubano we numugore we warangiye kuko adashobora guteka ahuhwo agashaka gushyushya ibiryo.Ku bwe avuga ko atari kwishimira kurya ibiryo bishyuhijwe muri microwave kuko akunda ibitekeyeho ariko umugore we ntabihe agaciro.

Uyu mugabo yibukije iminsi ye yo mu bwana igihe mama we yatekeraga se ibiryo bishya, akavuga ko umugore wese udashobora kubikora atari umugore mwiza.