Ikipe y’Igihugu ya Espagne yageze muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo kunyagira Autriche ibitego 3-0 mu mukino wa 1/16 wabereye kuri Los Angeles Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni intsinzi y’amateka kuri La Roja kuko ari bwo bwa mbere itsinze umukino wa kamarampaka w’Igikombe cy’Isi kuva yegukana igikombe mu 2010, ishyira iherezo ku rugendo rutari rwiza yari imaze imyaka 16 igira muri iki cyiciro.
Espagne yatangiye umukino igenzura umupira no gusatira cyane, ariko uburyo yabonaga bwakomezaga guhagarikwa n’umuzamu wa Autriche, Alexander Schlager. Ku munota wa 36, Marc Cucurella yatanze umupira mwiza imbere y’izamu, Mikel Oyarzabal awushyira mu rushundura, igice cya mbere kirangira Espagne iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Espagne yakomeje kwiharira umukino. Ku munota wa 66, Álex Baena yahaye umupira Pedro Porro, atsinda igitego cya kabiri cyongereye icyizere cyo gukomeza.
Mu minota ya nyuma y’umukino, Marc Cucurella yongeye kwerekana ubuhanga atanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Mikel Oyarzabal n’icya gatatu cya Espagne, umukino urangira ari ibitego 3-0.
Oyarzabal yahise agira ibitego bine muri iri rushanwa, mu gihe umunyezamu Unai Simón yakomeje kwitwara neza, asoza umukino wa kane wikurikiranya atinjijwe igitego.
Autriche, yari igeze muri iki cyiciro cy’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere kuva mu 1954, ntiyigeze ibasha guhangana n’ubukana bwa Espagne, isezererwa itabonye igitego na kimwe.
Nyuma yo gukomeza, Espagne izacakirana n’izava hagati ya Portugal na Croatia mu mukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga 2026, i Dallas.


