Umubyeyi udakina yasebeje umukobwa we wari wagiye mu kirori nijoro atorotse

Umubyeyi utihanganira ko umwana we ajya kuzerera yagaragaye akurubana umukobwa we winkumi wari wagiye mu gitaramo cya nijoro maze amusubiza mu rugo anamukubita.

Mu mashusho yasakaye kuri Twitter uyu mubyeyi wumugore yari yambaye umwenda wo kurarana ariko bishoboka ko yamenye ko umukobwa we yamucitse akajya kwinezeza nibwo yahise amusangayo.Icyatangaje abantu ni uburyo yamusebeje mu bantu agenda amukurura inzira yose amusubiza mu rugo.