in

Umukinnyi wakoze amateka mu ikipe ya APR FC yasinyiye ikipe ikunze kubasha cyane Rayon Sports

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati wakoze amateka muri APR FC, Bukuru Christophe yasinyiye ikipe ya Rutsiro FC.

Ku munsi wejo hashize kuwa kabiri tariki 10 Mutarama 2022, nibwo ikipe ya Rutsiro FC yatangaje ko isinyishije Bukuru Christophe amasezerano y’amezi 6 ahagaze Milliyoni 2 z’amanyarwanda ariko yakitwara neza akazongererwa, Iyi kipe yanasinyishine Kwizera Eric ukomoka mu gihugu cy’u Burundi bose berekaniwe hamwe.

Bukuru Christophe yakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo ikipe ya Mukura VS, APR FC ayivamo bitewe n’imyitwarire ye itari myiza yananiwe kwihanganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe aza kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports ariko naho sibyagenda neza aza gusezererwa nta gihe ahamaze, ubu yaramaze igihe nta kipe afite.

Rutsiro FC itozwa na Okoko Godfrey, ikomeje kwiyubaka nyuma yo gusinyisha uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati kugirango muri iyi mikino yo kwishyura izaze imeze neza nubwo mu gice cya mbere ititwaye neza nkuko yabyifuzaga mbere yo gutangira Shampiyona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Gasasira
1 year ago

Ariko ntankuru mwakora itajemo Rayon sport? Ngo umukinnyi yasinyiye ikipe ibasha Rayon sport! Njye barumiwe!!!

Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
1 year ago

Ka rayoni kabaye insina ngufi

Meddy yaciye impaka ku muntu ukwiye ikamba ry’ubwami hagati ye na The Ben

Umugabo yasanze umugore we arimo amuca inyuma ahita bose abaha ikimenyetso cy’iteka ryose ko baryamanye