in

Umugabo wari warihebeye imikino y’amahirwe izwi nka bet yaguye igihumure ahita apfa nyuma yo kuribwa inshuro 2 gusa ibyatunguye benshi ni uburyo yashyinguwemo

Umugabo wari warihebeye imikino y’amahirwe izwi nka bet yaguye igihumure ahita apfa nyuma yo kuribwa inshuro zigera kuri 2.

Uyu mugabo wari wateze inshuro ebyiri zose ntizimukundire, agapapuro ka mbere kariho miliyoni 34 z’Ama-Naira (akoreshwa muri Nigeria) yagombaga kubona iyo atsinda ndetse n’akandi kariho miliyoni zirindwi.

Uyu mugabo yababajwe cyane n’uko buri gapapuro kishwe n’ikipe imwe gusa, kubyakira biranga, kwihangana biramunanira agwa amarabira, ashiramo umwuka.

Mu kumusezeraho bwa nyuma, mu isanduku ye hashyizwemo twa dupapuro dutangwa ku bagiye muri ‘betting’. Uyu yashyinguranywe tubiri mu kumusabira ku Mana.

Betting ikomeje gufata indi ntera muri Afurika, nubwo hari abiyambura ubuzima mu gihe bananiwe kwihanganira ibivuye mu mahitamo baba bakoze, hari n’abo imaze guhindurira ubuzima mu buryo butandukanye.

Nigeria ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika gifite abaturage bakina imikino y’amahirwe cyane kuko habarurwa abagera kuri miliyoni 60 bari hagati y’imyaka 18 na 40, mu gihe agera kuri miliyari ebyiri z’amadorali ari yo bakoresha buri mwaka.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sadio Mane niwe uri kugarukwaho cyane n’abenshi nyuma yaho hahamagawe ikipe y’igihugu ya Senegal

Inkuru nziza kubifuza gukorera impushya z’agateganyo kuri mudasobwa