in

Umugore watanze amakuru bwa mbere kuri COVID19 yahawe igihano gikarishye.

Umugore w’umunyamakurukazi witwa Zhang Zhan watanze amakuru bwa mbere ku cyorezo cya COVID19 yahawe igihano cyo gufungwa imyaka ine.

Nyuma yo gutangaza aya makuru, Zhan w’imyaka 37 yamavuko yaje kuburirwa irengero muri Gicurasi, ariko biza kumenyekana ko yari i Shanghai, aho bivugwa ko yari yaratwawe n’inzego zishinzwe umutekano.

Mu Ugushyingo nibwo yahamijwe icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, aho ngo yabikoze mu buryo bwanditse, mu mashusho ndetse akabinyuza no ku mbuga nkoranyambaga ze.

Uyu mugore kandi ashinjwa kuba yaremeraga gutanga amakuru ku bitangazamakuru mpuzamahanga, agatangaza amakuru ateye ubwoba ku miterere y’icyorezo mu mujyi wa Wuhan.

Ibi byose nibyo byatumye uyu munyamakuru ahanishwa igihano cy’imyaka ine azamara muri geraza.

Umwunganizi wa Zhang mu mategeko, yavuze ko kuva yafungwa muri Gicurasi yagize ubuzima bugoye bitewe n’imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yakoze mu rwego rwo kwamagana ifungwa rye.

Si ubwa mbere Zhang Zhan afungwa azira umwuga we. Muri Nzeri 2019 na bwo yari yafunzwe azira kwifatanya n’abigaragambyaga muri Hong Kong.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibintu bitangaje Divayi itukura(red wine)imarira umubiri w’umuntu uyinyoye.

Ubushakashatsi: Mugore, dore inama z’ingenzi zarinda urugo rwawe gusenyuka imburagihe.