in ,

The Ben yahishuye ko afite ideni ry’umugore we Pamella adashobora kuzishyura

The Ben afitiye ideni Pamella adasohora kuzishyura

The Ben uherutse gusaba no gukwa Uwicyeza Pamella,Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu makuru ya saa 19:00pm kuwa gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki yavuze ko arimo ideni rikomeye afitiye umugore we Uwicyeza Pamella ndetse ashobora no kutazaryishura niho yavuze ko amurimo ideni ryo k’umurinda

The Ben yagize ati:”Pamella n’umukobwa wihariye,nkunda gutinda k’umutima we cyane afite umutima udasanzwe bituma numva nsabwa kuwurimda,uko kuwurinda niwo mwenda numva azahora ubaho nshobora no kutazawishyura, nukuvuga ngo ndashaka kurinda umutima igihe kiteka rwose”.

The Ben afitiye ideni Pamella adasohora kuzishyura

Binyuze mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda The Ben yeruye avuga ko yishimisha kuba inshuti magara n’umuntu bikarangira mubaye umwe, aho yarashatse kuvuga ko byamushimishije kuba inshuti magara na Pamella bikarangira bakundanye ndetse bakaba bagiye kubana akaramata.

The Ben na Pamella mu bukwe bwabo
The Ben aha impano Pamella

Yakomeje kandi ashima Mama wa Pamella nabo mu muryango we kubwo kubakira neza mu gihe bari mu muhango wo gusaba no gukwa The Ben kandi yakomoje k’umwana waririmbye ibihozo bigatuma ababyeyi ba Pamella bagaragaza amarangamutima ndetse anashimira by’umwihariko abitabiriye ubukwe bwabo.

Pamella afatwa n’amarangamutima akarira
Umwana w’umukobwa wavuze ibihozo bikariza Pamella n’ababyeyi be
The Ben mu muhango wo gusaba Pamella

The Ben kandi yabajijwe niba na Pamella agiye kwerekeza mu muziki bitewe nuko umugore we yamufashije mu ndirimbo ye nshya yise “Ni forever” abihakana yivuye inyuma icyakora cyo avuga ko Pamella amutera umuhate ukomeye cyane ndetse ko ajya amusaba gukora indirimbo kugirango abantu batazagirango niwe wamubujije gukora.

Uyu muhanzi utajya asiba kugaragaza ko akunda umugore we Uwicyeza Pamella ndetse yamwimariyemo yasoje ikiganiro yagiranaga na Radiyo y’igihugu ashimangira ko akunda Pamella agira ati:”Ni forever”.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Gasogi United ntarimo kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuna yo kuganirizwa na APR FC imwifuza ku bubi na bwiza

Birabe ibyuya! Muri shampiyona y’u Bwongereza umukinnyi yikubise hasi kuburyo buteye ubwoba umukino uhita usubikwa -IFOTO