in

Umukinnyi wa Gasogi United ntarimo kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuna yo kuganirizwa na APR FC imwifuza ku bubi na bwiza

 

Umukinnyi wa Gasogi United ntarimo kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuna yo kuganirizwa na APR FC imwifuza ku bubi na bwiza

Ikipe ya APR FC uyu mwaka w’imikino nibwo yagarutse kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga ariko kugeza ubu ubona ko iyi gahunda itaraza neza nyuma y’abakinnyi yaguze bakaba barayitengushye.

Ubuyobozi wa APR FC nyuma yo kubona ko abakinnyi ifite bigoye ko bayihesha igikombe yamaze kumvikana n’umunya-Central Afurika ukinira ikipe ya Gasogi United Yawanendji Theodore Malipangu Christian.

Amakuru dufite ni uko kugeza ubu uyu mukinnyi na APR FC bamaze kumvikana igisigaye ni ukwicarana na KNC bakaganira bakumvikana amafaranga yagurwa dore ko afite amasezerano y’iyi kipe ya Gasogi United kugeza ubu.

Malipangu nubwo akiri umukinnyi wa Gasogi United twamenye ko atakirimo kumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe bijyanye ni uko ikipe ngo irimo kwitwara ibintu ashinja ubuyobozi butarimo ngo kubitaho cyane.

Uyu mukinnyi, APR FC ishaka ko batangirana n’uku kwezi kwa mbere mbese akayikinira imikino yo kwishyura ya Shampiyona hamwe n’igikombe cy’amahoro.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mugabo ntasanzwe! Umuhanzi Bruce Melodie yakoreye ibidasanzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika -AMASHUSHO

The Ben yahishuye ko afite ideni ry’umugore we Pamella adashobora kuzishyura