in

Tangira ukoreshe inyanya muri ubu buryo maze urebe ngo uragira isura nziza.

Inyanya ni nziza mu gucyesha uruhu rukera rugasa neza iyo zikoreshejwe nka kimwe mu bikoresho wakwifashisha mu kwita ku ruhu rwawe. Ibagirwe mukorogo kuko hano hari uburyo bubiri bwo kuzikoresha kugirango ucyeshe uruhu rwawe, rwere neza nta ngaruka mbi.

Inyanya zuzuye antioxydants zizwiho koroshya no kugabanya ibibara byijimye ku ruhu, kandi zifasha uruhu gukomeza kugira itoto kimwe no gucya. Inyanya nazo zikora nk’ibi bisanzwe zifasha kwegeranya uruhu kimwe no kugabanya imyenge minini yo ku ruhu, bigatuma uruhu rwegerana, rugakomera kandi rukayagirana.

Inyanya kandi zikora mu gucyesha uruhu neza cyangwa gukuraho ibibara byijimye.

Hano hari inzira ebyiri wakoresha zikagufasha kugera ku ruhu rucyeye kandi rworoshye wifashishije inyanya mu gukora mask yo mu maso ubusanzwe iboneka mu bicuruzwa byakorwe mu nganda.

1.Icyo ukeneye (inzira ya 1):

□Umutobe w’inyanya
□Umutobe w’indimu
□Amata

Uko bikorwa:

  • Kuramo umutobe mu nyanya uwushyire mu gikombe gisukuye
  • Ongeramo umutobe w’indimu n’amata muri uwo mutobe w’inyanya maze uvange neza
  • Oza mu maso yawe neza
  • Koresha iyo mvange wakoze uyisige mu maso no ku gace k’ijosi hasukuwe neza
  • umaze kwisiga iyo mvange, uyirekeraho iminota 20
  • Oza mu maso yawe neza n’amazi akonje

2. Icyo ukeneye (inzira ya 2):

Umutobe w’inyanya
Ubuki

Uko bikorwa:

  • Kuramo umutobe w’inyanya uwushyire mu gikombe gisukuye neza
  • Fata ibiyiko 2 byo ku meza by’ubuki ubivange n’ibiyiko 2 byo ku meza by’umutobe w’inyanya
  • Karaba / usukure mu maso hawe neza
    Isige iyo mvange mu maso hasukuye neza hanyuma ubirekere mu minota 15-20
  • Oza mu maso neza n’amazi.

Kora ibyo byavuzwe haruguru wifashishije inzira ya mbere cyangwa inzira ya kabiri maze wirebere ukuntu uruhu rwawe rucya neza rukera mu buryo busanzwe kandi nta ngaruka mbi nk’iz’ibikoresho byakorewe mu nganda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo uyu musore akorana n’intare n’ahandi biraba kw’isi (Amafoto)

Abantu benshi batangaye babonye umukobwa w’imyaka 10 utwite inda y’imvutsi.