in

Tangira kurira uyu munsi nyuma yo kumenya ibi byiza byabyo mu buzima bwawe

Nubwo mu muco nyarwanda ngo nta mugabo urira ndetse bakanavugako amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, nyamara burya kurira bifitiye umumaro ubuzima. Nko mu buyapani ho ubu hasigaye hagezweho“crying clubs” aho abantu bahurira bakarira. Ibi babifashwamo no kuba bareba amashusho ateye agahinda.

Gusa uko umuntu arira kose siko gufitiye akamaro ubuzima kuko kurizwa no gukata igitunguru cyangwa kurizwa no gutokorwa si kimwe no kubikora ubabaye.

Akamaro ko kurira ku buzima bwacu

1.  Kurira biruhura umutwe

Akenshi iyo ufite intimba cyangwa ikiniga wumva umutwe uremereye. Iyo rero ubashije kubikora burya uba uri kugabanya kuremererwa.

2.  Kurira bisukura amaso

Ubushakashatsi bwerekanye ko 95% bya mikorobi zitera uburwayi bw’amaso zicwa no kurira. Uretse zo kandi amarira afasha gukesha amaso ndetse agahehera.

3. Kurira birwanya indwara

Iyo turize amarira atuma umusemburo uzwi nka adrenocorticotropic ugabanyuka. Uyu musemburo bizwiko iyo ari mwinshi byongera ibyago byo kurwara umutima no guhorana ubwigunge. Binatera umubyibuho udasanzwe.

4. Iyo turize umubiri wacu ukora endorphins zihagije

Endorphins zizwiho kugabanya uburibwe mu mubiri

5. Kurira byongera imibanire

Nubona umuntu arira ku bwawe byaba bitewe nuko asaba imbabazi cyangwa agize agahinda ku bwawe (wagize ibyago cyangwa wamuhemukiye) uwo muntu aba agukunda.

Kurira bifite icyo bitumariye

6. Kurira bituma ubasha guhangana n’ibiguhangayikishije

Burya iyo ugize agahinda, iyo wibutse ibibabaje byakubayeho jya urira kuko bituma udaheranwa na byo.

Nyamara nubwo bifite umubiri akamaro guhora urira byerekana ko ufite ikibazo wananiwe kwakira bityo byaba byiza wegereye abaganga bakagufasha.


Ntitwakirengagiza kandi ko hari n’abarira bagira ngo bagaragaze ko barengana, bicuza cyangwa se bari mu kuri nyamara ari ukurira ay’ingona. Ibyo rero nubwo ntacyo wowe wabipimisha ariko ntacyo bimarira nyirabyo.

Src: Umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore wabyaranye na Mukarujanga byose abishyize hanze.

Umunyeshuri yishimiye ko asoje amasomo arapfa.