in

Rwatubyaye Abdul yahawe gasopo n’umutoza wa Rayon Sports nyuma yo gusaba ibidashoboka

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports yahawe gasopo n’umutoza w’iyi kipe Haringingo Francis, nyuma yo gusaba gukina ku mukino iyi kipe ifitanye na Kiyovu Sports.

Kuri Iki cyumweru tariki ya 5 Gashyantare ikipe ya Rayon Sports iraba yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino urimo kuvugisha umuhisi n’umugenzi.

Uyu mukino urimo kugarukwaho cyane n’itangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, ushobora gutuma abatoza birukanwa cyangwa bakajya gukitutu gikomeye mu gihe umwe atsinzwe.

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yitegura bikomeye uyu mukino ari nako abakinnyi bataherukaga gukina bigaragariza umutoza, Rwatubyaye Abdul wari muri abo yabwiwe n’umutoza ko atagomba gukina kubera ko uyu mukino si uwo kugarukira agomba gutegereza indi iri imbere akaba ariyo akina kugirango agende amenyera.

Ibi Haringingo Francis yabibwiye Rwatubyaye Abdul nyuma yo gukomeza gusaba umutoza gukinishwa kuri Kiyovu Sports kandi bigaragara ko yaba agarutse yihuse cyane nyuma y’igihe kinini afite imvune yo mu ivi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Kajala akomeje kwerekana ko aticuza kuba yaratandukanye na Harmonize, ubuzima buraryoshye

Omah Lay yahamije urwo akunda Tiwa Savage nyuma y’iminsi mike bihwihwiswa ko bari mu rukundo