Icyamamare muri muzika ya Nigeria Stanley Omah Didia wamamaye nka Omah Lay nyuma y’iminsi bivugwa ko yaba ari mu rukundo na Tiwatope Savage-Balogun uzwi nka Tiwatope Savage-Balogun, yahamije urwo amukunda mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Omah Lay yashyizeho ifoto ye na Tiwa Savage maze arenzaho amagambo agira ati “Tiwa Savage ndamukunda”.

Ibi bije nyuma y’iminsi mike uyu Omah Lay ashyize ifoto ya Tiwa Savage ahashyirwa iranga umuntu ibizwi nka profile.