in

Rutahizamu w’igihangange wabiciye bigacika muri Young Africans yo muri Tanzania yamanuye amafaranga yacaga Rayon Sports nyuma yo kwizezwa ikintu gikomeye

Rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Ma Olongi Makambo akomeje ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele.

Kuva mu cyumweru gishize nibwo hatangiye kuvugwa ko ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’uyu rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye akomeye muri Afurika.

Ubwo ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiraga rutahizamu Heritier Ma Olongi Makambo yasabaga Rayon Sports kuzajya ahembwa miliyoni enye z’Amanyarwanda buri kwezi akanahabwa miliyoni eshanu zo kumufasha kwisuganya (Installation).

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwiteguye kujya bumuhemba miliyoni ebyiri n’igice buri kwezi ariko ntabwo bakozwaga kumuha izo miliyoni eshanu zo kumufasha kwisuganya.

Amakuru agezweho ubu ni uko noneho Heritier Ma Olongi Makambo yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bazajya bamuhemba miliyoni eshatu bakanamuha miliyoni enye zo kumufasha kwisuganya ubundi akabasinyira amezi atandatu.

Nta gihindutse ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buri gukora ibishoboka byose ngo businyishe Heritier Ma Olongi Makambo kugira ngo aze kubafasha kwegukana igikombe cya 10 cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Heritier Ma Olongi Makambo w’imyaka 28 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye arimo DC Motema Pembe na FC Saint Eloi z’iwabo, Young Africans yo muri Tanzania na Horoya AC yo muri Guinnea.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi yahawe igihembo cy’amatireyi 5 y’amagi

Nyuma yo guhurira ku rubyiniro bakarwana, kera kabaye bagiye kunga imbaraga