in

Nyuma yo guhurira ku rubyiniro bakarwana, kera kabaye bagiye kunga imbaraga

Nyuma y’igihe kirekire bizwi ko Machala wizkidayo na OBO davido badacana uwaka bagiye guhurira mu gitaramo mu gihe hari icyo bahuriyemo bakarwana.

Mu butumwa Wizkid yanyujije kuri Instagram ye yatangaje ko nyuma y’igihe arimo kuzenguruka Isi akora ibitaramo, kuri ubu agiye kuzenguruka ibindi bihugu [tour] ari kumwe na Davido bari bamaze imyaka isaga 7 barebana ayingwe.

Iyi nkuru ije nyuma y’uko Wizkid yari yasubitse gushyira hanze album mu rwego rwo gufata mu mugongo Davido ubwo yapfushaga umwana w’umuhungu w’imyaka itatu Ifeanyi Adeleke, ibintu byatumye hibazwa niba bariyunze.

Icyakora aba bahanzi ubwo bahuriraga mu bitaramo bya One Africa Music Festival 2017 barwaniye mu mihanda y’i Dubai.

Aba bombi bafatwa nk’abayoboye umuziki wa Africa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu w’igihangange wabiciye bigacika muri Young Africans yo muri Tanzania yamanuye amafaranga yacaga Rayon Sports nyuma yo kwizezwa ikintu gikomeye

Urukundo rukomeje kuganza kwa Shaddyboo na Manzi wamutwaye umutima, noneho arabihamije