in ,

RUGANGURA Axel yatangaje abakinnyi 11 yemera n’indirimbo 10 z’ibihe byose mu Rwanda

Umunyamakuru w’imikino ukora kuri Radiyo Rwanda RUGANGURA Axel yatangaje indirimbo 10 z’inyarwanda z’ibihe byose kuri we n’ikipe y’abakinnyi 11 ba mbere yemera banyuze muri shampiyona y’u Rwanda mu makipe ya Rayon Sports na APR FC ariko b’abanyarwanda.

Aganira na YegoB, Rugangura twamubajije ikipe nziza y’abakinnyi 11 ba mbere b’abanyarwanda abona banyuze muri shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru mu bagabo mu makipe ya Rayon Sports na APR FC.

Ikipe y’ibihe byose y’abakinnyi 11 b’abanyarwanda banyuze muri Rayon Sports na APR FC kuri Rugangura (All time combined XI)

1. NDAYISHIMIYE Eric (Bakame) – Umuzamu

2. NDIKUMANA Hamad (Katauti)

3. KALISA Claude

4. NTAGANDA Elias

5. KAREKEZI Olivier

6. NIYONZIMA Haruna

7. WITAKENGE Jeannot

8. MBUSA KOMBI Billy

9. MBONABUCYA Desire

10. LABAMA Bokota

11. GATETE Jimmy

N’ubwo asanzwe amenyerewe mu gisata k’imikino gusa Rugangura akunda n’imyidagaduro ari nacyo cyatumye tumubaza indirimbo 10 z’inyarwanda z’ibihe byose kuri we.

Indirimbo 10 z’inyarwanda z’ibihe byose kuri Rugangura:

1. Miss Jojo- Tukabyine

2. KGB- Arasharamye

3. Green P ft Jay Polly – Kwicuma

4. Meddy – Slowly

5. The Ben – Amahirwe ya nyuma

6. Jay Polly – Ndacyariho

7. Meddy – Amayobera

8. Urban Boyz – Umwanzuro

9. Dream Boys ft Jay Polly – Mumutashye

10. Riderman – Umwana w’umuhanda

RUGANGURA Axel ni umwe mu banyamakuru b’imikino bafite izina rikomeye mu Rwanda cyane ko anamaze igihe muri uyu mwuga.

Uwavuga ko ari n’umwe mu bakunzwe cyane ntiyaba abeshye binashimangirwa n’urukundo akunzwe kwereka n’abakunzi be iyo bagize amahirwe yo kumubona.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’imirwano yabereye mu Bugesera, mu Nzove naho Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC bakozanyijeho Uwayezu Jean Fidèle aza gukiza – VIDEWO

Menya uburyo bwiza bwo kugirana ubusabane n’Imana