in

Menya uburyo bwiza bwo kugirana ubusabane n’Imana

Abantu benshi bakunda Imana bakanifuza kugirana nayo ubusabane ariko ntibazi uburyo babikoramo, hari uburyo bwagufasha kumenya uko ukwiye gusenga Imana yawe no kuyiramya by’ukuri.

Uburyo bwiza bwo kuramya Imana nyakuri

1. Gira kwizera muri wowe

Niba ushaka kuramya Imana yawe banza wizere imirimo yayo n’ibitangaza ikora, ijambo ry’Imana ritubwira ko kwizera kurema, ushobora kuba ufite ikibazo kigukomereye kandi ubona ntanzira, ntawundi muti w’ikibazo ufite, ntakindi cyaguha gutuza muri wowe uretse Kwizera.

2. Ramisha Imana yawe ubwenge ndetse n’umubiri

Niba uri murusengera cg ufashe umwanya wo kuba hamwe n’Imana gerageza kujya ahantu hatuje, irinde intekerezo zidafite aho zihuriye n’isengesho,yiramye ukoresheje ibice by’umubiri wawe.

3. Ririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana:

Muburyo bwiza bwo gusenga bwagufasha kugirana umubano n’Imana no kuyiririmbira birimo,uyihimbarishe indirimbo ziyisingiza bizagufasha kugirana umubano n’Imana yawe.

4. Gerageza gukora neza muri buri kintu cyangwa se kuri buri muntu muhuye:

Imirimo myiza ukora iri mubiherekeza isengesho ryawe nk’urwibutso cyangwa se nk’igitambo watanze imbere y’Imana.

5. Gira kwihangana:

Kwihangana n’ibimwe mumbuto ziranga umuntu wamenye Imana nuko yihanganira ibimugerageza kugeza igihe aboneye insinzi,gerageza wirinde kwitotombera ibikubaho byose wibuke ko ntakiba Imana itakizi.

6. Mubibi no mubyiza ukwiye gushima Imana:

Niba Imana igukoreye neza haba icyo wasengeye ndetse n’icyo utaruzi yishimire uyereke ko unyuzwe nibyo yagukoreye kabone niyo byaba ari ibyago byatugezeho uba ukwiye gushima kuko yemera ko byose bigera kubantu bayo.

7. Menya guca bugufi usabe imbabazi mugihe ukoze icyaha:

Birashoboka ko wacumura ariko niba wifuza kugirana ubusabane n’Imana ca bugufi wemere icyaha ubundi usabe imbabazi kandi ubihuze no kwizera ko Imana iri bukubabarire.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RUGANGURA Axel yatangaje abakinnyi 11 yemera n’indirimbo 10 z’ibihe byose mu Rwanda

Kigali! Imodoka ya Scania yagonze umuntu umutwe urameneka abantu birebera