in

Nyuma y’imirwano yabereye mu Bugesera, mu Nzove naho Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC bakozanyijeho Uwayezu Jean Fidèle aza gukiza – VIDEWO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024, nibwo mu Bugesera habereye imirwano, aho abakinnyi ba Rayon Sports barimo Youssef Rharb, Khadime Ndiaye na Charles Bbaale barwanye n’aba Bugesera FC barimo Isingizwe Rodrigue na Hoziyana Kennedy nyuma y’umukino wa 1 /2 cy’Igikombe cy’Amahoro warangiye Bugesera FC isezereye Murera ihita igera kuri final.

Kuri uyu Gatatu nabwo abakinnyi ba Rayon Sports WFC nyuma yo gutsinda AS Kigali WFC ikayisezerera mu gikombe cy’amahoro mu bagore ku bitego 2-0, baba bakobwa bashatse kurwana.

Ubwo uyu mukino wari urangiye ngo umutoza wa Rayon Sports yagiye gusuhuza uwa AS Kigali nka Fair Play maze uwa AS Kigali aho kumukora mu ntoki amukora mu nsina z’amatwi.

Byabaye ngombwa ko Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yaje mu kibuga maze akumira abakinnyi be kugira nga batarwana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gitifu yafashe umunyerondo aramukubita kugeza ahumye ijijo- Amafoto

RUGANGURA Axel yatangaje abakinnyi 11 yemera n’indirimbo 10 z’ibihe byose mu Rwanda