in

Perezida wa Rayon Sports yaciye igikuba nyuma yo kwihaniza bikomeye bamwe mu bafana b’iyi kipe ayoboye

Uwayezu Jean Fidel uyobora ikipe ya Rayon Sports yavuze amagambo akomeye kuri bamwe mu bafana b’iyi kipe batagira imyitwarire itari myiza.

Uyu munsi tariki 28 Mutarama 2023, imbaga nyamwinshi y’abakunzi ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Uwayezu Jean Fidel bakoreye umuganda mu karera ka Nyanza basanzwe bakorera umuganda kenshi usoza ukwezi.

Nyuma y’uyu muganda umuyobozi wa Rayon Sports yahaye ikiganiro umunyamakuru wa Radio 10. Muri iki kiganiro uyu muyobozi yagarutse kuri rutahizamu mushya Joachim Ojera waraye aguzwe, avuga ko ari umukinnyi mwiza kandi uzabafasha cyane.

Jean Fidel yanavuze ku kuntu ikipe yiteguye umukino urabahuza n’ikipe ya Mukura Victory Sport uyu munsi, avuga ko abasore ba Rayon Sports biteguye neza kandi bagomba kubona intsinzi nkuko babikoze ku mukino wa mbere ufungura imikino yo kwishyura batsinda ikipe ya Musanze FC bayinyagiye ibitego 4-1 mu mukino abakinnyi ba Rayon Sports bakoresheje imbaraga nyinshi cyane.

Uwayezu Jean Fidel yaje no kuburira abafana ba Rayon Sports, ababwira ko bagomba kugira imyitwarire myiza bakishimira ibivuye ku kibuga byaba byiza cyangwa bibi, naho bitabaye ibyo umufana uzabirengaho ngo azahanwa mu buryo bukomeye cyane mbere yo kumujyana mu zindi nkiko.

Ibi yabitangaje nyuma y’ibihano abafana  b’ikipe ya Kiyovu Sports bamaze iminsi bahawe kubera gutuka bikomeye umusifuzi Mukansanga Salim wabasifuriye umukino wahuje iyi kipe ndetse na Gasogi United.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Umwe mu gahinda undi mu munyenga” Dabijoux bamubeshye ku mwambika impeta none bamuriye gapapu

Anthony wihinduye ikivejuru cy’umukara yikase amatwi n’intoki ubuzima bukomeje kumugora