in

Anthony wihinduye ikivejuru cy’umukara yikase amatwi n’intoki ubuzima bukomeje kumugora

Umufaransa w’imyaka 33 , Anthony Loffredo wikase amatwi na z’imwe mu ntoki ze, amazuru ye akayagabanya , umunwa we wo hasi akawupfumura , ururimi rwe akarukatamo , yarangiza amenyo ye akayahindurira ibara ,n’umubiri we akawuzuzaho ibishushanyo (tattoos) ngo akunde abe ikivejuru cy’umukara nk’uko abyiyita ngo ubuzima bukomeje kumugora.

Inkuru ya New York Post ivuga ko ngo uyu musore kuva yakwihindura gutya abantu batamufata nk’umuntu usanzwe bahora bamucira urubanza kuburyo hari nabo ahura n’abo bakiruka ,yewe ngo nta resitora akijyamo ngo bamwemerere ko yaharira bahita bamwirukana, cyangwa bakamubwira ko yahagura ibiryo ariko ntabiharire.

Anthony avuga ko atazi neza impamvu  abantu bamucira urubanza nyamara afite amaguru asanzwe ,ngo ntazi neza  niba kwibagisha ari ibintu abantu bakagize ibikomeye .

Anthony yahoze ari umuntu usanzwe ,ari umuzungu ufite ibice bye byose by’umubiri gusa aza kubihindura ngo kugirango abe udasanzwe ahinduke inyamaswa yacitse ku isi yacu yitwa Alien (ikivejuru).

Anthony yahoze ari umuntu usanzwe
Anthony yahoze ari umuntu usanzwe

Anthony kumureba biteye ubwoba
Anthony kumureba biteye ubwoba

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wa Rayon Sports yaciye igikuba nyuma yo kwihaniza bikomeye bamwe mu bafana b’iyi kipe ayoboye

Nyagatare: Abana b’abanyeshuri biga mu mashuri abanza igikorwa bakoreye umukecuru utishoboye cyakoze ku mitima ya benshi