Umuhanzi ukomeye cyane wo mu gihugu cya Tanzania uzwi ku mazina nka Harmonize umaze iminsi mu butembere i Kigali aho yahamaze ikihe gitari gito ari gutembera ibice bigiye bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali agenda ahabona ibintu byinshi bikamushimisha.
Mubyari bimuzanye ajya kuza yavuze ko azanywe n’ibintu byinshi harimo no kwambika impeta umukobwa w’umunyarwanda benshi Bazi ku mazina ya Dabijoux umunyamideri ukomeye cyane.
Ariko nkuko bamwe babibonye siko byagenze kuko uyu muhanzi aza mu Rwanda nabwo yigeze ajya kumureba no mu gutaha niyamusezeye ahubwo yatunguye abantu ubwo yajyanaga na Yolo The Queen muri sitidiyo gukora indirimbo.
Ubwo Harmonize yaramaze igihe asabye ko yazahura na mama wa Yolo The Queen maze Yolo The Queen nawe arabimwemerera.