in

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle ntiyemeranya n’abavuga ko Murera ititwaye neza muri uyu mwaka anavuga ahazaza hayo

Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, ntiyemeranya n’abavuga ko Murera yagize umwaka mubi kuko yegukanyemo ibikombe bibiri bya Super Cup n’icya “RNIT Saving Cup”.

Uwayezu yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024, mu muganda rusange wakozwe na Rayon Sports ifatanyije na SKOL.

Yagize ati “Umwaka w’imikino mu Rwanda utangirana na Super Cup twegukanye dutsinze APR ibitego 3-0. Twakinnye CAF Confederations Cup ku bw’amahirwe make dusezererwa kuri penaliti. Hagati twakinnye igikombe cya RNIT nacyo twaragitwaye.”

Uwayezu yavuze ko bagiye gushaka abakinnyi bakiri bato n’abandi bafite ubunararibonye batazakina umwaka umwe gusa kuko nabyo biri mu kibazo kizonga iyi kipe.

Ati “Turashaka kongera kubaka ikipe, tukanashaka abakiri bato bafite imbaraga b’abanyarwanda n’abakinnyi bazi shampiyona bakuze bazafatanya n’abato. Tuzagura abakinnyi beza ariko batari ugukina umwaka umwe gusa ngo bagende kuko icyo nacyo ni ikibazo.”

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diane wabyaranye na Bruce Melody ashaka kujya kurega Bruce Melody ngo yamwimye indezo kandi nawe ubwe atazi uko umwana abayeho n’aho aba

Basanzwe mu karere ka Kayonza! Abana batatu b’abakobwa bari baraburiwe irengero, babonetse bashyikirizwa ababyeyi babo