in

Diane wabyaranye na Bruce Melody ashaka kujya kurega Bruce Melody ngo yamwimye indezo kandi nawe ubwe atazi uko umwana abayeho n’aho aba

Umudamu uvuga ko yabyaranye na Bruce Melody muri 2015 ariko ngo Bruce Melody akaza guhakana ko umwana ari uwe, ku munsi wo ku wa gatanu w’iki cyumweru yandikiye Bruce Melodie amusaba indezo ndetse amwibutsa inshingano ze nka Se w’umwana babyaranye. Gusa benshi bibajije ikihishe inyuma yizo ndezo ari kwaka kandi atariwe urera umwana.

Mu gihe cyashize ubwo Diane yashakaga ko Bruce Melodie arera umwana, yajyanye umwana amusiga iruhande rw’imodoka ya Bruce Melodie, arigendera.

Kuva icyo gihe umwe mu banyamakuru bakorera hano mu Rwanda niwe wafashe uwo mwana ajya kumurera (kwadobuta), ndetse  amakuru avuga ko na Nyina ubwe yaje kubisinyira ko atanze umwana agiye kurerwa n’abandi babyeyi.

Kuva ubwo umwana yitabwaho akanarerwa n’uwo munyamakuru ndetse n’umugore we.  Nyuma yibyo Diane yerekeje mu gihugu cya Uganda kubayo no gukorerayo imirimo ye ya buri munsi. kugeza nubu ntazi uko umwana abayeho.

Gusa benshi bongeye gutungurwa nuko uyu Diane aho ari muri Uganda, yifashe akandika ibaruwa isaba indezo kandi mu byukuri atazi uko umwana abayeho, ndetse hari n’igihe yigize kumuta ku modoka akigendera.

Benshi bakimara kubona iyi nkuru ntakindi cyaje mu mitwe yabo, uretse gutekereza ko hari ababyihishe inyuma kugirango basenye Bruce Melodie. cyane ko bivugwa ko hari uwahize yuko azakoresha iyi turufu kugirango agwishe Bruce Melodie burundu.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabwo banguze narijyanye ! Umufana ukomeye wa Rayon Sport ‘Sarpong’ yavuze impamvu ikomeye yamuteye gusezeye ku gufana Rayon Sport akajya gufana Mucyeba

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle ntiyemeranya n’abavuga ko Murera ititwaye neza muri uyu mwaka anavuga ahazaza hayo