in

Basanzwe mu karere ka Kayonza! Abana batatu b’abakobwa bari baraburiwe irengero, babonetse bashyikirizwa ababyeyi babo

Ku munsi w’ejo tariki tariki 26 Mata 2024, mu karere ka Gatsibo havuzwe cyane inkuru y’abana batatu bari mu kigero kimwe cy’imyaka 3, baburiwe irengero ubwo bavaga ku ishuri.

Inkuru nziza ihari, ni uko abo bana babonetse ndetse bagasubizwa mu miryango yabo. Amakuru avuga ko aba bana basanzwe mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi, bakaba bari bakuwe mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rwimbogo akagali ka nyagatete.

Abo bana bari batwawe n’undi mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12 na 13. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyabimuteye, cyakora iperereza ryo rirakomeje ndetse nyir’urugo abo bana barimo, yahise atabwa muri yombi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle ntiyemeranya n’abavuga ko Murera ititwaye neza muri uyu mwaka anavuga ahazaza hayo

Gutuka Umwuka Wera nicyo cyaha kitababarirwa! Ese gutuka Umwuka wera ni gute? Umuntu yabyirinda ate?