in

Pep Guardiola agaragaje kwivuguruza cyane ku cyemezo gikomeye yari yarafashe.

Umutoza wa Manchester City yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Pep Guardiola, yivuguruje ku cyemezo cye cyo kuva muri iyi kipe vuba aha maze avuga ko ashobora kumara igihe kinini mu butoza kurusha uko yari yarabiteganyije.

Guardiola w’imyaka 49, mu mwaka ushize yavuze ko adateganya kugeza ku myaka 70 akiri mu butoza nk’uko bimeze kuri Roy Hodgson watoje u Bwongereza.

Yari yagize ati “Ntabwo navuze ko ngiye gusezera mu cyumweru gitaha cyangwa mu mwaka utaha ariko sintekereza ko muri iyo myaka nzaba nkiri umutoza, ariko simbizi.”

Ntekereza ko iyo uri gutoza ku myaka 72 ari uko uba warambiwe kuba mu rugo! Birashoboka ko ari iyo mpamvu, gusa umuntu aratwarwa. Akazi kacu ni keza.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’umukino uhuza ikipe ye na Chelsea kuri iki Cyumweru, Guardiola yavuze ko kuri ubu atekereza ko azasezera amaze kugira imyaka myinshi.

Ati “Mbere, natekerezaga ko nshobora gusezera hakiri kare. Ubu ndi gutekereza uburyo nasezera maze gukura. Ku bw’ibyo, ntabyo nzi.”

Uyu munya-Espagne uheruka gusinya amasezerano mashya y’imyaka ibiri muri Manchester City mu Ugushyingo, amaze gutwara ibikombe bitandatu muri iyi kipe birimo bibiri bya Premier League, FA Cup na bitatu bya League Cup kuva mu 2016.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya kuri Google translate y’Ikinyarwanda yagiye itungura benshi.

Niba uri umugore gendera kure izi ngeso zigayitse kuko nta mugabo uzikunda.