in

Nyuma yo kubyara abana 102, afashe umwanzuro ukomeye cyane

Umugabo witwa Musa Hasahya utuye i Lusaka muri Uganda, nyuma y’uko abagore be 12 bamubyariye abana 102 ndetse ubu akaba afite n’abuzukuru 568, yafashe umwanzuro ko abagore be bose bagomba gutangira kuboneza urubyaro.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru The Sun cyo mu bwongereza,uyu mugabo w’imyaka 67 yavuze ko yaba we n’abagore be bari gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro kuko nta bandi bana yifuza kongera kubyara bitewe n’uko ubuzima bukomeje guhenda.

Ikindi wamenya kuri uyu mugabo usanzwe ari umuhinzi, ni uko abana be bafite imyaka iri hagati ya 6 na 51, bose bakaba babana nawe. Igitangaje, ni uko imfura ye irusha umugore we muto imyaka 21.

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arsenal ibaze Tottenham Hotspurs nta kinya!

Nubwo abafana babo barebana ayingwe bo barakundana, Meddy yashimiye Bruce melodie bidasanzwe