in

Nubwo abafana babo barebana ayingwe bo barakundana, Meddy yashimiye Bruce melodie bidasanzwe

Meddy nyuma yo gusohora indirimbo nshya , yafashe umwanya agaragaza ko yishimiye ubufatanye Bruce Melodie akomeza kumugaragariza.

Uyu mugabo washyize indirimbo nshya hanze, nyuma y’uko Bruce Melodie ayisangije abamukurikira, undi nawe yamushimiye agira ati: “Urakoze icyamamare.”

Ni ibintu bashobora kutiyumvisha bitewe n’uburyo abafana b’aba bahanzi barebana ay’ingwe, ndetse Bruce Melodie yigeze kumushotora we na The Ben avuga ko ari abanebwe gusa nyuma akaza kuvuga ko nta kibazo afitanye nabo abubaha, kuko ari bakuru be.

Si ubwa mbere kandi Bruce Melodie agaragarije urukundo mugenzi we Meddy, kuko n’ubwo yaburaga umubyeyi we ari mu bagiye kwifatanya nawe yaba mu kiriyo ndetse no mu guherekeza Mama we, wanabaye imbarutso y’indirimbo nshya ‘Blessed’.

Uretse kandi Bruce Melodie, The Ben na we ari mu bahanzi bagaragaje ko bishimiye kongera kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka irenga 2 kwa Meddy, abwira mugenzi we ko ari umugisha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kubyara abana 102, afashe umwanzuro ukomeye cyane

Yakubise umugore we aramwica amuziza umugati