in

Nyuma ya De Gea, undi mukinnyi ukomeye ntazakinira Espagne mu gikombe cy’isi

Mu minota micye ishize umutoza w’ikipe y’igihugu ya Espagne, Luis Enrique atangaje urutonde rw’abakinnyi 26 azatwara muri Qatar guhatanira igikombe cy’isi, bitungura benshi kuba asize undi mukinnyi ukomeye cyane nyuma y’umunyezamu David De Gea ukinira Manchester United.

Kuri uru rutonde ntihagararagaho myugariro wa Paris Saint Germain yo mu bufaransa, Sergio Ramos umwe muri ba myugariro beza kw’isi bikaba byateye benshi kutabivugaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga.

Twabibutsa ko Ramos yari umwe mu nkingi za mwaba z’ikipe ya Espagne yatwaye igikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’epfo muri 2010.

Urutonde rw’abakinnyi 26 ba Espagne bazakina igikombe cy’isi: Simon, Sanchez, Raya;  Carvajal, Azpilicueta, Garcia, Guillamón, Pau Torres, Laporte, Alba, Gayà;  Busquets, Rodri, Gavi, Carlos Soler, M. Llorente, Pedri, Koke;  Ferran Torres, Nico Williams, Yeremy Pino, Morata, Asensio, Sarabia, Olmo na Ansu Fati.

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gisèle Precious waririmbaga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yateguriwe igitaramo cyo kumurika album ye yasize adashyize hanze no kumuha icyubahiro

Kayonza: Dasso yafashwe ari kumwe n’umujura barimo bapanga uko bagiye kwiba